Kigali

Ruti Joël yongewe mu bazaririmba mu birori ‘Amore Valentine’s Gala’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2025 15:05
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joël yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu birori byiswe “Amore Valentine’s Gala’ bigamije gufasha Abakundana (Couples) n’abandi kuzizihiza mu buryo bwihariye umunsi wa ‘Saint- Valentin’.



Ibi birori bizaba ku wa 14 Gashyantare 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho byatewe na kompanyi yitwa Horn Entertainment. 

Iyi kompanyi yinjiye ku isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda, ndetse isobanura ko yahereye kuri ibi birori bya ‘Amore Valentines’ Gala’ mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kuzizihiza mu buryo bwihariye umunsi wa ‘Saint Valentin’.

Ni ibirori bizarangwa no gutambuka ku itapi, guhana impano hagati y’abakunda, kunywa no kurya n’ibindi bizasiga urwibutso rukomeye hagati ya benshi.

Ruti Joël yiyongereye ku rutonde rwa Alyn Sano, ndetse na Kidum wamamaye mu bihangano binyuranye, ari nawe mushyitsi Mukuru. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro, n’ubwo kenshi Kidum yagiye abona impano ya Alyn Sano.

Ruti Joël yaherukaga kugaragara mu gitaramo cy’itorero abarizwamo ‘Ishyaka ry’Intore’ cyabereye muri Camp Kigali, ni mu gihe Alyn Sano aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Tamu Samu’, n’aho Kidum yaherukaga mu bitaramo byabereye i Burayi.

Ushingiye ku biciro by’amatike byatangajwe, bigaragara ko itike ya menshi ihagaze Miliyoni 1 Frw, ni mu gihe iya macye ihagaze ibihumbi 50 Frw.

Ameza y’abantu ya Miliyoni 1 Frw agizwe na ‘Couple’ eshatu, bivuze ko ni abantu batandatu baguze itike imwe. Bazahabwa ‘Champagne’, ‘Heness’ imwe ndetse n’ibinyobwa bidasindisha, amazi cyangwa se Fanta, bitewe n’icyo buri umwe ashaka, ndetse n’ifunguro.

Ameza y’ibihumbi 500 Frw (Table), izaba ariho ‘Vin Mousse’ ndetse na ‘Chivas’, ndetse n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, kandi bazahabwa n’icyo kurya,

Abazagura itike y’ibihumbi 80 Frw, bazahabwa na ‘Vin Rouge’ ebyiri ku muntu ubyifuza, ndetse bazahabwa n’ibindi binyobwa bitarimo umusemburo, agahabwa n’amafunguro.

Ni mu gihe uzagura itike y’ibihumbi 50 Frw, azahabwa ‘Biere’ esheshatu, ikirahure kimwe cya Vin, ndetse n’amazi cyangwa se Fanta.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri gisozwe saa sita z’ijoro. Kandi hazatangwa ‘Cadeux’ ushobora guhura umukunzi wawe.

Kidum uzaririmba muri iki gihe, umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.

Uyu mugabo afite  ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.

Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.

Kidum ni we muhanzi mukuru muri ibi birori bigamije gufasha abakundana kwizihiza umunsi wa ‘Saint Valentin’

Alyn Sano yatangajwe nk’umuhanzi wa Kabiri uzaririmba muri ibi birori bizabera muri Camp Kigali

Ruti Joël yatangajwe nk’umuhanzi wa Gatatu uzaririmba mu birori ‘Amore Valentine’s Gala’ bizaba tariki 14 Gashyantare 2025  




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO  'BIRIGUTE' YA KIDUM

  ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMU SAMU’ YA ALYN SANO

"> 

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND